INAMA RUSANGE YAGEJEJWEHO IKIGANIRO KURI SUSTAINABLE DEVELOPMENT GOALS (SDGs)

Kuri uyu wa kane, tariki ya 22 Ukuboza 2016, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye, iyobowe n’Umuvugizi w’Ihuriro, Madamu KANYANGE Phoebe.

JPEG - 62.3 kb
Madamu KANYANGE Phoebe, Umuvugizi w’Ihuriro

Abagize iyi nama bagejejweho n’Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ikiganiro kuri Sustainable Development Goals (SDGs).

JPEG - 66.6 kb
Dr NDAGIJIMANA Uzziel, Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe Igenamigambi

Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe Igenamigambi Dr NDAGIJIMANA Uzziel; yavuze ko iki kiganiro cyibanda ku ngingo 17 zikubiye muri SDGs, ingamba z’Igihugu zo kuzishyira mu bikorwa ingingo za SDGs hitawe ku bipimo byemejwe mu iterambere ry’imibereho y’Abanyarwanda n’Uruhare rw’Inzego zitandukanye n’ibisabwa Imitwe ya politiki.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo, Abagize Inama Rusange bashimye ko, u Rwanda, nk’Igihugu rwashyize mu bikorwa neza intego z’ikinyagihumbi (MDGs); ibi bikaba byarashingiweho mu gushyiraho ingamba zo gushyira mu bikorwa intego rusange z’Iterambere rirambye (SDGs) n’uruhare rwagize mu kuzitegura.

JPEG - 70.7 kb
Abagize Inama Rusange bahabwa ikiganiro

Inama Rusange isanga hari icyizere ko n’intego za SDGs zizagerwaho nta shiti kubera ubuyobozi bufite icyerekezo, umuco wo gukorera hamwe ndetse n’uwo kwishakamo ibisubizo. Inama Rusange yashimye kandi icyizere u Rwanda rwagiriwe cyo kwakira Icyicaro cya SDGs ku rwego rw’umugabane w’Afurika (SDGs Center for Africa in Rwanda)
Ikindi, Imitwe ya politiki yiyemeje kumenyekanisha ibikubiye muri SDGs ku bayoboke bayo no kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego zayo.