UMUVUGIZI W’IHURIRO YASHIMYE URUBYIRUKO RWASOJE AMAHUGURWA YA YPLA

Kuri icyi cyumweru tariki ya 12/02/2017 hasojwe ku mugaragaro icyiciro cya 14 cy’amahugurwa atangwa mu ishuri ryigisha ibya politiki n’ubuyobozi (Youth Political Leadership Academy/YPLA), amahugurwa ategurwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, ku rubyiruko rwatoranijwe mu Mujyi wa Kigali rukayakurikiranira mu Karere ka Rwamagana.

JPEG - 88.8 kb
Madamu KANYANGE Phoebve, Umuvugizi w’Ihuriro asoza amahugurwa

Madamu KANYANGE Phoebe, Umuvugizi w’Ihuriro yashimye urubyiruko rurangije muri aya mahugurwa abasaba kuba umusemburo w’iterambere ry’Imitwe ya politiki yabatoranije, anabibutsa ko ubumenyi baboneye muri aya mahugurwa buzabafasha gutanga umusanzu mu Mitwe ya politiki yabo cyane cyane mu gutanga amahugurwa agenewe abayoboke, ndetse no mu bundi buzima bwa buri munsi bw’Umutwe wa Politiki. Abibutsa kandi ko ibyo baba bateganya kugeraho byose bigomba kuba bigamije guteza abaturage n’Igihugu muri rusange imbere.

Madamu KANYANGE yabwiye uru rubyiruko ko intego nkuru y’aya masomo ari ukurutoza umwuga wa Politiki no kubaha ubumenyi bw’ibanze mu bya politiki n’imiyoborere myiza, avuga ko urwego rwose rushaka kwiyubaka ku buryo burambye rushingira k’urubyiruko, akaba yizera ko Imitwe ya politiki nayo izakoresha neza uru rubyiruko kugira ngo yubake inzego zayo.

JPEG - 95.9 kb
Aba banyeshuri bahawe impamyabumenyi/Certificate

Aya masomo yasojwe abayakurikiye bahabwa impamyabumenyi zizagaragariza Imitwe ya politiki yabo ko bayakurikiye neza.

JPEG - 95.4 kb
Dr Alfred NDAHIRO, umwe mu batanga amasomo muri iyi gahunda

Uwavuze mu izina ry’abarimu batanga amasomo muri iyi gahunda, Dr Alfred NDAHIRO yashimye umurava n’ubuhanga aba banyeshuri bagaragaje, ababwira ko umwuga wa politiki wigwa abasaba kuzakoresha ubuhanga bahawe cyane cyane ubwo kuvuga (communication skills) kuko umunyapolitiki udafite ubuhanga mu kuvuga, ngo atange neza igitekerezo cye adashobora kugera ku ntego yiyemeje.

JPEG - 96.7 kb
Umunyeshuri wayoboye iri tsinda ryigiye I Rwamagana

Ibyo kandi n’ibyavuzwe n’umunyeshuri uhagarariye abandi washimye imitegurire n’imigendekere myiza y’aya mahugurwa. ashima amasomo yose bahawe, ashima kandi serivisi z’aho yatangiwe n’abakozi b’Ihuriro babafashaga umunsi ku wundi.
Yasabye ko Ihuriro ryakomeza kubafasha kumenyesha Imitwe ya politiki ko ubuhanga bahawe bwabyazwa umusaruro n’Imitwe ya politiki yabohereje.

JPEG - 100.4 kb
Ifoto y’urwibutso

Muri cyi cyiciro cya cumi na kane (14), uretse uru rubyiruko rwatoranijwe mu Mujyi wa Kigali rwakurikiraniye aya masomo mu Karere ka Rwamagana, hari kandi n’urubyiruko rwatoranijwe mu Ntara y’Amajyepfo ruzakurikirana amahugurwa nk’aya mu Karere ka Huye; amahugurwa yabo akaba ateganyijwe gutangira mu ntangiriro za Werurwe 2017.